MANNOSE NIKI ? ESE IDUFITIYE AKAHE KAMARO

by Philemon kwizera, RN

Waba warumvise cyangwa warigeze kugirwa inama yo kunywa umutobe w’inanasi, wenda urwaye infection y’uruhago rw’inkari . byashoboka kandi nibyo kuko mannose irihariye mu kurwanya mikorobe zafata muruhago rw’inkari.

Mannose n’isukali iboneka mu mbuto zitandukanye, ikaba inakorwa n’uturemangingo tw’umubiri wacu, iyo unyweye umutobe ufite mannose ntabwo uhita ukorerwa igogorwa ngo winjire mu mubiri ntanubwo yinjira mu muraso, ubushakashatsi bwagaragaje ko mannose yafashwe iciye mu kanwa 90% yose isohokera mu nkari bityo rero mannose ntikorerwa igogorwa nkizindi sukali .

Andi mazina wasanga bita mannose harimo:

  • Carubinose
  • D- mannose
  • Seminose

D- Mannose cyangwa mannose ikoreshwa mu kuvura indwara igaragazwa no kubura inyubaka mubiri (protein) mu bura, ibyegeranyo bitandukanye byagaragaje ko mannose igabanya uko kubura kw’intunga mubiri mu bura bigatuma umwijima ukora neza

Ikindi twibanzeho nuko mannose ikoreshwa mu kuvura no kurinda infection y’uruhago rw’inkari aho ubushakashatsi bwerekanye ko mannose igira uruhare mu kugabanya microbe ziba zarafashe muruhago rw’inkari. uti bigenda gute ?

Zimwe muri Mikorobe cyangwa bacteria zikunda ahantu haba isukali bityo zikibera murwungano ngogozi cyangwa muruhago rw’inkari, iyo wanyweye mannose kuko twabonye ko 90% yose isohoka yose ntacyayihindutseho za mikorobe zihita ziyifataho zikava kuruhago ubwo ugahita ushaka kwihagarika ugahita uzisohora hanze.

Sibyo gusa kuko mannose igira akandi kamaro ko kuba yaba prebiotic. Prebiotic ni bintu bifasha umubiri gukomeza gokora no gukuza mikorobe nziza zifite akamaro mu rwungano ngogozi.

AHO WAKURA MANNOSE

Mannose ishobora kugurwa muma guriro y’imiti cyangwa kwa muganga w’imirire igafatwa iciye mu kanwa gusa sibyiza kuyifata mu gihe urwaye diyabete

Mannose iboneka no mubimera nko mu mbuto zitandukanye

  • Pomme
  • Amaronji cyangwa orange (indimu)
  • Inanasi
  • Inkeri

ESE NI BANDE BAREBWA CYANE NO GUFATA MANNOSE

Kimwe cyakabiri cy’abagore bose bakunze kugira infection y’uruhago rw’inkari , impamvu yabyo ni bacteria yirwa Escherichia coli ikaba ariyo bacteria itera infection y’uruhago rw’inkari hafi 90%, ubusanzwe iboneka mu rwungano ngogozi ariko uko igenda iba nyinshi ninako iboneka no muruhago rw’inkari, kubera abagore bagira akayoboro gatwara inkari kagufi bituma bakunze kwibasirwa niyi infection . gusa na bagabo ntibivuze ko batafata ibintu bibonekemo mannose birinda ndetse bivura infection y’uruhago rw’inkari.

Ariko inkuru nziza nuko Pub med yagaragaje ko mannose igabanya izo bacteria no mugihe wayikoresheje umunsi umwe ikaba antibiotic nziza yasohora Escherichia coli twabonye haruguru.

 

Related Posts

Leave a Comment