IBIRIBWA 10 BIKIZE KURI POROTEYINE (IBYUBAKA UMUBIRI)

by Philemon kwizera, RN

Ntagushidikanya guhari ko Poroteyine ari nziza kandi ari ngenzi ku buzima bw’umuntu muri rusange. Poroteyine ikozwe na za amino acids nyinshi, nintungamuburi inyinshi muri zo tuzikura mubyo turya izindi umubiri ukabasha kuzikorera , ikaba igira akamaro gahambaye koko zifasha umubiri mu gukura no kwiyongera, igisebe kuba cyacyira ariho havuye izina ibyubaka umubiri, ndetse ikora ubudahangarwa bw’umubir, itanga rusange y’umuntu, ibika ikanatwara intungamubiri ikaba inatanga ingufu zigera kuri kilokalori 4 mwi garama rimwe rya poroteyine.

Muri bimwe byifashisha poroteyine kugirango bikore cyangwa bibiho mu mubiri wacu urugero na basirikare b’umubiri, imisemburo, imikaya, imisatsi, inzara, enzymes, kuvura kwa maraso.

Poroteyine (Ibyubaka umubiri) tuzisanga cyane mu bice bibiri byibiribwa bikurikira:

  • Ibiribwa bifite poroteyine bituruka ku matungo ( amata, amagi, inyama nibindi )
  • Ibiribwa bifite poroteyine bituruka ku bimera (ibihunnyo,ubunyobwa, ibinyamisogwe…)

IBIRIBWA DUSANGAMO IBYUBAKA UMUBIRI

 Amafi

 Inkoko

 Inyama z’inka, ihene, intama, ingurube nibindi

 Amata

 Amagi

  Imbuto z’igihaza

  Ibishyimbo

 Amashaza

 Isoya

 Ubunyobwa

Kwifunguro ryawe ntihakabure ho byibuze ikiribwa kimwe buri ibi twavuze hejuru , kugirango wongere imirire yawe ugire n’ubuzima bwiza, kubana bari munsi yi mwaka itanu  cyane cyane bakenera ibyubaka umubiri cyane kuko iyo babibuze barwara byacyi yumisha.

Related Posts

Leave a Comment